Mudasobwa

Mudasobwa Gura, Gurisha ibicuruzwa wifashishije telefone cg mudasobwa Ibi ni kimwe no ku bindi bicuruzwa. ku buryo umukiriya ahitamo uburyo ashaka.

Isoko Ryawe: gura, gurisha Mudasobwa, ni app igufasha ibi bikurikira: (1) Scan QR code, wishyure umucuruzi byihuse kandi mu buryo bworoshye wifashishije Mobile Money. (2) Niba uri UMUGUZI: a) Urabona ibicuruzwa bitandukanye wagura cyangwa wakodesha (urugero: inzu); b) Vugana n'umucuruzi wifashishije Chat iri muri app, umwake andi mafoto ku gicuruzwa n'ubundi busobanuro ukeneye. c) Urabasha

kubika ibicuruzwa wifuza kuzareba neza ubutaha, ukanda ku gatima (favorites); d) Urabasha kubona ibicuruzwa waguze mu bihe bitambutse. (3) Niba uri UMUCURUZI cg ufite inzu ikodeshwa, urabasha kuyimenyekanisha mu buryo bukoroheye: a) Ushobora kubimenyekanisha wifashishije telefone cyangwa website, igicuruzwa cyawe kirahita kigaragara kuri app no kuri website. b) Niba ari inzu mu gihe hari uyifashe, ubasha gukanda ahantu hamwe gusa, ikaba iretse kugaragara, wakenera kuyigaragaza, ukongera gukanda ahandi, igahita igaragara. c) Ubasha kubona inshamake y'inshuro ibicuruzwa byawe bisurwa, ibyo umaze kugurisha, ... d) Ubasha gushyiraho ibiciro no guhitamo uduce woherezamo ibicuruzwa (shipping areas), n'uburyo wifashisha mu kubyohereza (moto, bus, volcano, horizon,...)

14/11/2020

Vuba aha RwandaMarket iraza mu isura nshya, izaza yitwa Mudasobwa.

Mu bishya byiyonhereyeho, uzajya ubasha guchata na nyiri igicuruzwa, kwishyura wifashishije Mobile Money, no gukora QR code irimo info wifuza no gu scanna QR codes.

Uzajya ushyiraho igicuruzwa wifashishije Mudasobwa app yo muri phone, igicuruzwa gihite kijya no kuri website, cg ugishyireho unyuze kuri website, gihite kijya no kuri app yo muri phone.

Jya kuri mudasobwa.com urebe uko izaba imeze.

17/03/2020

Nyuma yo kudasuhuzanya n'ibiganza cyangwa muhoberanye, gukaraba kenshi, n'andi mabwiriza y'isuku uri guhabwa yerekeye kwirinda icyorezo cya Coronavirus ongeraho n'ibi:

Ngendeye ku buzima naciyemo mu mujyi wa Wuhan mperereyemo ubu (twe tukaba tumaze amezi abiri nta gusoka mu mazu uretse nko gusoka ugiye gufata courier y'ibyo wahashye online), iyo ndebye uburyo ki abanyarwanda bakiri gutebya kuri iki cyorezo, binteye kugira icyo mbwira abantu muri kuri iyi page kugirango mwibombarike.

Buri kintu cyose uhereye ku myambaro wambaye, inkweto na telefone yawe, bifate nk'umwanzi wawe wa hafi wakwanduza iki cyorezo.

Ndabisobanura. Mu byukuri, ibyago byo guhura n'umuntu urwaye, ni bike, ariko ibyago byo guhura n'ikindi kintu cyahuye n'urwaye ni byinshi, uhereye ku mafaranga ugenda wakira, ascenseur ugenda ucamo, ukanda ku mibare abandi bakanzeho, ahantu ugenda wegama, ibicuruzwa ufata mu ntoki, cg uterura bigakora ku myenda wambaye, casque za moto ugenda wambara (izi zo ubishoboye wagura casque yawe bwite cg ugatangira gushaka ubundi buryo ugendamo). Ibyo byose birangira ufashe kuri telefone, hanyuma muri kwa gukurikiza amabwiriza ukanakaraba, ukumva ko ibintu bitunganye. REKA REKA, wibuke ko telefone utayihanaguye, yewe n'imyenda yawe ntiwahise uyimesa cyangwa ngo uyihindure, bivuze ngo kongera kubikoraho, icyo nicyo kibazo cya mbere.

Bivuze ngo, irinde kwikoraho aho ariho hose, uhindure imyambaro wagiye wambaye, uhite unayimesa buri uko utashye, uhanagure inzugi, imfunguzo wagiye ukoraho mu gukingura, ndetse na telefone (hari abagiye bakoresha alcool imwe yo muri salon de coiffure, jye ibi byabaye nta alcool mfite nifashishaga agatambaro kariho isabune ariko kadatose, ariko nkawe wagura alcool kubera amasoko agikora). Ubwo nibwo buzima twabayemo amezi abiri, na n'ubu tukirimo ariko biri kurangira. Ikindi, inkweto uzishyire ahantu hatandukanye n'ahari izo utari wambara, hanyuma ejo utangire umunsi bundi bushya.

ICYOTONDERWA: ku bakoresha alcool mu guhanagura, mwirinde kuyegereza gas. Hano amazu yagiye ashya azira iki kibazo.

29/02/2016

Inkuru itari nziza ku bakunzi ba Blackberry, n'izindi phones zidashoboye:
Ubuyobozi bwa Whatsapp buratangaza ko buzahagarika gukomeza gukora Whatsapp zijya muri telephone zitagifite ubushobozi bwo kwakira ibyo bifuza kuzagenda bongera muri Whatsapp arizo Blackberry iyo ariyo yose aho iva ikagera (na Blackberry Z10), phones za Android zifite version iri hasi ya 2.2, Nokia zimwe zibamo Symbian, ndetse na Nokia zibamo Windows Phone version 7.1.
Babivuze muri aya magambo:

"While these mobile devices have been an important part of our story, they don't offer the kind of capabilities we need to expand our app's features in the future”.

Bakomeza bagira bati, niba ukoresha zimwe muri izo phones zagizweho ingaruka, tukugira inama yo kuzihindura ukajya kuri phones zisumbuyeho arizo iPhone, Android iri hehuru ya version 2.2, cyangwa Windows Phone (version irenze 7.1) bitarenze 2016.

“If you use one of these affected mobile devices, we recommend upgrading to a newer Android, iPhone, or Windows Phone before the end of 2016”.

Ubyakiriye ute?

04/11/2015

Mumufashe: "mwamfasha, ko mfite phone ya samsung yazimye bansaba gukora updates nayatsa hakazamo ibintu bya :
reboot system now
apply update from extnal memory
n'ibindi na downloading file yo ku updating bikaba failed !!!"

19/09/2015

Randura ku buryo bwa burundu ikibazo cy'uko phone yawe igutwara amafaranga utayahamagaje:

Ni kenshi njya numva abantu bijujuta ngo "nashyizemo unite muri phone none zigiye ntazikoresheje".

Mu minsi yatambutse, nagiye mbigarukaho. Kuru ubu, nkuzaniye uburyo bwa nyuma wakifashisha ukarandura icyo kibazo. Mbanze nkwibutse ko, nubwo wijujuta ngo amafaranga agiye utayakoresheje, icyakabaye kiguhangayikisha kurutaho, ni ukumenya, ubundi aya mafaranga agiye yonyine?, cyangwa hari ibindi byo muri phone bijyanye?

Izi smartphones, nubwo waba utari kuyikoresha, hari apps zimwe na zimwe ziba ziri gukora mu bwihishwa (in background), bityo zikaba zakoresha amafaranga zohereza bimwe mu bintu biri kuri phone yawe, zibyohereza ahantu utazi. Ukaza gushiduka amafaranga yashizemo. Bivuze ngo, akenshi, ayo mafaranga ntagenda yonyine!

Wakora iki? Hano hari icyo wakora niba ufite Android phone:

1. Jya muri Settings
2. Data usage
3. Shyiraho Mobile Data Limit (MB ntarengwa phone yawe yemerewe gukoresha)
4. Kanda Options Menu (bouton y'ibumoso kuri phone yawe, imwe ikora nka right click kuri computer)
5. Hitamo ahanditse Restrict Background...

ICYITONDERWA:

Ubu buryo butuma apps zikora ari uko ari wowe uri kuzikoresha. Phone nta kindi iba yemerewe gukora utabizi. Bivuze ngo Whatsapp messages, uzajya ubasha kuzibona ari uko ufunguye Whatsapp. Nutayifungura, abantu bazajya bakoherereza messages ntubimenye.

Ikindi ni nka bimwe byo gutira amafaranga. Ubusanzwe iyo ushyizemo ikarita, amwe wari watiye ahita avaho. Kuri phone nyinshi, iyi Restrict Background ntiyatuma ayo mafaranga avaho kabone naho washyiramo ikarita. Bivuze ngo bizajya bisaba ko ubanza gukuraho Restrict Background kugirango utirure ayo mafaranga.

Nibigira icyo bigufasha, uzagaruke ushyire comment hano.

01/09/2015

Nokia 3310, yamenyekanye mu Rwanda kw'izina rya bagore beza, imaze imyaka 15. Yasotse bwa mbere tariki 01/09/2000. Hari uwaba akiyitunze?

25/08/2015

GOOGLE...............
Ku munsi w'ejo tariki 26/8/2015, Google irashyira ahagaragara ikitwa Youtube gaming: https://gaming.youtube.com/ Ntuzasikwe n'ubu buryo bushya bwo kwidagadurira kuri youtube.

ICYITONDERWA: Kubera hazaba harimo livestreaming, bizaba bisaba Internet yihuta cyane.

FACEBOOK..................

Murabizi ko Whatsapp isigaye ibarizwa mu maboko ya Facebook. Impinduka nyinshi zagiye zikorwa. Ubu noneho hagezweho version ituma ukuraho notification ya conversation runaka (mute the conversation). Urugero: Niba hari Whatsapp group ikoherereza messages nyinshi, kanda kuri iyo group, uhitemo mute (yigire ON). Ibi kandi wabikora ku muntu ujya ukunda kukoherereza messages nyinshi.

ICYITONDERWA: Iyi MUTE ntabwo ari BLACKLIST, messages ziraza ariko ntubyumve (nta vibration cg sound wumva). Iyi version nyimaranye icyumweru, niba utayifite, kora update.

10/08/2015

Google mu bihe biri imbere izajya yitwa Alphabet. Ibikorwa byari bisanzwe bitangwa na Google bizaba bikubiyemo, ntaho bizajya.

Address

Nyarugenge

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Mudasobwa posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share