Karite Products in Rwanda

Karite Products in Rwanda Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Karite Products in Rwanda, Cosmetics Store, Kigali.

Uko yakize ibishishi yari amaranye imyaka 14Nitwa Umuhoza Clenie ndi mu bantu bababajwe cyane n’indwara y’ibishishi. Nab...
02/11/2017

Uko yakize ibishishi yari amaranye imyaka 14

Nitwa Umuhoza Clenie ndi mu bantu bababajwe cyane n’indwara y’ibishishi. Nabirwaye niga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye mbimarana imyaka 14. Narivuje ahantu henshi ku baganga batandukanye bazobereye mu kuvura indwara z’uruhu ngera aho ndambirwa ndiyakira ariko bitari ukwiyakira ahubwo ari uko nabuze uko ngira.

Nkimara kubirwara nge nabanje kugirango ni imibu yandiye wenda kuko byaje ari byinshi cyane. Abantu bamwe barambonaga ngo ni ibyo mu busore, abandi ngo ni amavuta nisize bikantera ipfunwe kuko narinzi ko nta mavuta ahindura uruhu nari narisize.

Nakomeje kwivuza ahantu henshi , ku baganga batandukanye biranga neza ngera aho ndabyakira byo kubura uko ngira. Vuba aha nibwo hari mukuru wanjye wajyanye n’inshuti ye ku muntu witwa Salama kugura amavuta agezeyo areba ibyo akora amubaza niba ashobora kuvura umuntu urwaye ibiheri. Uwo munsi naratashye mbona arampamagaye ngo yamboneye ahantu bazamvura. Narasetse gusa ndamwihorera sinabyitaho. Naramubwiye nti nawe urabizi ntako ntagize nivuza. Yarababaye cyane. Nyuma nibwo navuze nti reka ndeke kumubabaza nzapfe kugenda gusa.

Ngezeyo ukuntu nasanze hameze byonyine byaransekeje ntekereje amavuriro akomeye yose nazengurutse. Ibiciro byaho nabyo biri mu bintu byansekeje. Mukuru wanjye yari yambwiye ati ku bihumbi bitandatu gusa azakuvura. Nagereranyaga n’amafaranga nari naratanze mu mavuriro akomeye nkumva ibyo bidashoboka. Urebye ni nk’ubuntu.

Bampaye isabanune na mask n’amavuta. Nkibitangira noneho ibiheri birasara, biratumburuka nshaka guhita mbireka. Gusa uwo muganga ni umuntu mwiza yakomeje kunkurikirana, akampumuriza, akambaza uko meze.

Nyuma yo gutumburuka mu cyumweru cya gatatu hakurikiyeho guhonga. Mu kwezi kumwe nari maze kugira icyizere. Ubu ntabwo amezi abiri arashira atangiye kunkurikirana ariko n’umuntu wese umbonye aratangara agashaka kureba umuntu washoboye uruhu rwanjye.

Icyo nakubwira co nuko bisaba kwihangana. Iyo atankurikirana mba naracitse intege. Ubu abari banzi mbere bazi ukuntu nari inzobe nibo babona ko nagaruye uruhu rwanjye. Ibiheri biragenda bikagushyiraho indi couche, amabara yabyo agatuma wijima ugasanga isura yahindutse burundu. Gusa ubu umubiri ndi kugira ni wa mubiri nyawe wa Clenie. Niwo uri kugaruka. Undebye noneho ubona ko umubiri wanjye usa hose.

Ukeneye uyu muganga wavuye Clenie wamubona kuri 0788538135

Uko yakize ibiheri yari amaranye imyaka 14 Nitwa Umuhoza Clenie ndi mu bantu bababajwe cyane n’indwara y’ibishishi. Nabi...
12/10/2017

Uko yakize ibiheri yari amaranye imyaka 14

Nitwa Umuhoza Clenie ndi mu bantu bababajwe cyane n’indwara y’ibishishi. Nabirwaye niga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye mbimarana imyaka 14. Narivuje ahantu henshi ku baganga batandukanye bazobereye mu kuvura indwara z’uruhu ngera aho ndambirwa ndiyakira ariko bitari ukwiyakira ahubwo ari uko nabuze uko ngira.

Nkimara kubirwara nge nabanje kugirango ni imibu yandiye wenda kuko byaje ari byinshi cyane. Abantu bamwe barambonaga ngo ni ibyo mu busore, abandi ngo ni amavuta nisize bikantera ipfunwe kuko narinzi ko nta mavuta ahindura uruhu nari narisize.

Nakomeje kwivuza ahantu henshi , ku baganga batandukanye biranga neza ngera aho ndabyakira byo kubura uko ngira. Vuba aha nibwo hari mukuru wanjye wajyanye n’inshuti ye ku muntu witwa Salama kugura amavuta agezeyo areba ibyo akora amubaza niba ashobora kuvura umuntu urwaye ibiheri. Uwo munsi naratashye mbona arampamagaye ngo yamboneye ahantu bazamvura. Narasetse gusa ndamwihorera sinabyitaho. Naramubwiye nti nawe urabizi ntako ntagize nivuza. Yarababaye cyane. Nyuma nibwo navuze nti reka ndeke kumubabaza nzapfe kugenda gusa.

Ngezeyo ukuntu nasanze hameze byonyine byaransekeje ntekereje amavuriro akomeye yose nazengurutse. Ibiciro byaho nabyo biri mu bintu byansekeje. Mukuru wanjye yari yambwiye ati ku bihumbi bitandatu gusa azakuvura. Nagereranyaga n’amafaranga nari naratanze mu mavuriro akomeye nkumva ibyo bidashoboka. Urebye ni nk’ubuntu.

Bampaye isabanune na mask n’amavuta. Nkibitangira noneho ibiheri birasara, biratumburuka nshaka guhita mbireka. Gusa uwo muganga ni umuntu mwiza yakomeje kunkurikirana, akampumuriza, akambaza uko meze.

Nyuma yo gutumburuka mu cyumweru cya gatatu hakurikiyeho guhonga. Mu kwezi kumwe nari maze kugira icyizere. Ubu ntabwo amezi abiri arashira atangiye kunkurikirana ariko n’umuntu wese umbonye aratangara agashaka kureba umuntu washoboye uruhu rwanjye.

Icyo nakubwira co nuko bisaba kwihangana. Iyo atankurikirana mba naracitse intege. Ubu abari banzi mbere bazi ukuntu nari inzobe nibo babona ko nagaruye uruhu rwanjye. Ibiheri biragenda bikagushyiraho indi couche, amabara yabyo agatuma wijima ugasanga isura yahindutse burundu. Gusa ubu umubiri ndi kugira ni wa mubiri nyawe wa Clenie. Niwo uri kugaruka. Undebye noneho ubona ko umubiri wanjye usa hose.

Ukeneye uyu muganga wavuye Clenie wamubona kuri 0788538135

Ibanga mu gutuma uruhu rwawe rudasaza vubaKuba uruhu rwo mu maso rwasaza vuba ni kimwe mu bintu bibangamira benshi ndets...
06/09/2017

Ibanga mu gutuma uruhu rwawe rudasaza vuba

Kuba uruhu rwo mu maso rwasaza vuba ni kimwe mu bintu bibangamira benshi ndetse bikaba tera kwitakariza icyizere kuko bamwe batangira gukeka ko bakuze kandi bakiri bato.

Ahanini gusaza k’uruhu imburagihe biterwa n’izuba, amavuta wisiga, umunaniro ukabije n’ibindi. Uramutse waragize iminkanyari imburagiihe cyanwga se wifuza kuyirinda hari uburyo bworoshye bwagufasha.

Ubwo buryo nta bundi ni ubwo gukoresha amavuta ya coco. Amavuta ya coco afite ubushobozi bwo kurwanya gusaza ku ruhu kuko roshya uruhu kandi ikaba ikize kuri anti oxydants n’amavitamins arinda uruhu gusaza.

Kwisiga buri munsi amavuta ya coco bizarinda uruhu rwawe kwangizwa n’izuba ndetse birkurinde n’iminkanyari yo ku maso ikunze guterwa n’umunaniro cyangwa se amavuta mabi. Icyo gihe ufata amavuta make ukajya usiga hafi y’amaso uhamasa buhoro buhoro ukabikor aburi munsi.

Naho ku minkanyari yo mu gahanga n’ahandi ku ruhu rwo mu maso dore uko ubigenza :

Karaba mu maso uhahanagure neza humuke
Fata amavuta make ya coco wisige mu maso uhamase buhoro buhoro ku buryo amavuta yinjira mu ruhu

Yarekereho uyararane ijoro ryose
Uko uyisiga buri munsi niko uzagenda ubona impinduka ku ruhu rwawe rugend arworoha rukareka gukanyarara.

ukeneye amavuta ya coco wagamagara kuri 0788538135

UBURYO BWO KWIVURA IBIHERI BYO MU MASO UKURIKIJE UBWOKO BWABYOIbiheri byo mu maso usanga bigira amoko atandukanye ayo mo...
02/08/2017

UBURYO BWO KWIVURA IBIHERI BYO MU MASO UKURIKIJE UBWOKO BWABYO

Ibiheri byo mu maso usanga bigira amoko atandukanye ayo moko akaba ari nayo akurikizwa mu kubivura. Nyamara akenshi usanga abantu babaza abandi ibyabavuye bagashaka kuba aribyo bakoresha kandi wend abadafite uruhu rumeze kimwe n’ibiheri byabo bitandukanye. Twegereye Saidi Salama inzobere mu byo kwita ku ruhu hakoreshejwe imiti y’umwimerere itagira ingaruka ku ruhu adutandukanyiriza amoko y’ibiheri n’ibikoreshwa mu kubivura.

Ibiheri byitwa “Acne sebaceous” : ibi birangwa no gusanga bibyimbye mu maso birimo amashyira, bikunze kuza ku matama no munsi y’izuru usanga ari binini byakwuma bikazana inkovu n’imyobo ku ruhu

ICYO WAKORA :kubera infection ziba zirimo hari Igihe zitera n’umuriro icyo giheri kiba kibabaza iyugikozeho kugirango wirinde ko hazamo imyobo aho gikize, wakoresha byibuze 3 ku munsi ubu buryo bukurikira :

Nijoro:amazi y’akazuyazi arimo Epsom salt( umunyu bakoresha ku ruhu) ugashiramo n’indimu ugafata ipamba agarambaro gafite isuku ugahanaguza mu maso buhoro buhoro warangiza ugakora mask yikirungo cyitwa turmeric ukakivanga na bicarbonate ugakuba buhoro buhoro, nyuma yisaha ukabikaraba ukareka kwisiga. Turmeric ni Ikirungo bateka mu mboga kirimo antibiotique y’umwimerere

Ibyo wakwisiga mugitondo urwaye acne sebaceous ni amavuta arimo Romarin, huile de menthe, huile d’olive na clove oil. Buri mu gitondo ukisiga ayo mavuta ibiheri bizuma kandi bidasize imyobo ndetse n’inkovu zose zigashira

Ibiheri byitwa”acne vulgaris” :Ni ibiheri bisanzwe bimenyerewe n’abantu benshi. Bifata mu gatuza no mu mugongo no mu maso biterwa n’utwenge tw’uruhu tuba twazibye(Clog pore). Bigatuma uruhu ruyaga, ruvubura ibintu bimeze nk’amavuta bivanze na infection bikabyara ibiheri

ICYO WAKORA :wakoresha isabune irimo tangawizi na sezame n’inkeri bikumutsa rwa ruhu kandi ugakoresha amavuta atayagisha(oily free) lotion.ibi ubikurikije gutyo bizagufasha gukira neza no kugira uruhu ruringaniye rudakanyaraye kandi rutayaga

Ibiheri byitwa “Acne seborheique” : Akenshi ibyo biheri biterwa n’umuntu urwaye imvuvu cyangwa izuba umuntu ubirwaye usanga ayaga akanya kamwe akandikanya agakanyarara aranavuvuka mu maso. Hari igihe azana ama allergy hato na hato usanga abangamiwe n’ukuntu asa.

Hari Igihe agahanga kaba kabonerana nka miroir ubundi akazana iminkanyari imburagihe ibyobyose biterwa nuko uruhu rwe rutinjiramo umwuka mwiza wo hanze(oxygene)ugasanga amavuta y’uruhu adasohoka neza ngo akwire uruhu rwose .

Hari Igihe bijyana n’intoki zikomeye cyangwa agatsitsino ke kagakomera.

ICYO WAKORA : icyagufasha ni uko wakoresha amavuta y’umwimerere akungahaye kuri Vitamine A, E, D nk’amavuta ya Avoca, coconut, na Shea butter . Wafura kenshi mu mutwe ukamaramo imyanda mu mutwe byagufasha gukira ibyo biheri

Wakwirinda kandi ko menshi na plante zikora ku mubiri wo mumaso wambara ingofero. Mbere yo kuryama wakora mask ya cocombre ivanze na bicarbonate n’urunyanya

Ibiheri bya black heads na white heads : biri mu bwoko bwa acne(ibiheri)ariko usanga bidakabije. Black head usanga afite uruhu ruyaga cyane hakaziramo n’uduheri duto cyane tukaza rimwe narimwe

ICYO WAKORA : Ibi bikurwaho na mask y’ifu na cocombre. N’isabune ya cocombre inama nziza nagira abo bantu nuko bajya bafata iminsi yo kureka kwisiga amavuta kuko ahanini ibiheri biterwa n’amavuta ahura n’ay’uruhu rusanganywe akitsindagira bikabyara couche ugasanga Umuntu afite uruhu hejuru y’urundi. Wakoresha mask kugirango ukureho cellule morte. Wakwirinda kwisiga buri munsi kugirango uruhu rukoreshe ya mavuta yarwo gusa. Iryo ni Ibanga ryo kugira uruhu rwiza kuri black heads.

White heads : Usanga umuntu afite ibinure mu maso ariko hakazamo ibintu bimeze nk’ise munsi y’umunwa no ku mpande y’amazuru. Akunze kugira n’udukovu tuza ku matama akenshi biterwa n’izuba ndetse no kwisiga amacreme na maquillage.

ICYO WAKORA ; Uko wabivura ni ugukaraba isabune mbere yo kuryama. Amazi agiye gukaraba akayashyiramo Epsom salt yarangiza akisiga coconut na clove oil cyangwa beurre de karite cyangwa se agakoresha amavuta ya rosemary

Icyitonderwa : igihe wumva urwaye ibihero ariko udasobanukiwe neza ubwoko bwabyo, irinde guhitamo uburyo ubwo aribwo bwose utagiriwemo inama na muganga kuko bishobora kutagukiza nkuko bikwiye.

UKO WAKWIVURA IMIBURU IZA MU BWANWAImiburu ni indwara ikunze kwibasira abagabo btari bake mu bwanwa ndetse bamwe ugasang...
27/07/2017

UKO WAKWIVURA IMIBURU IZA MU BWANWA

Imiburu ni indwara ikunze kwibasira abagabo btari bake mu bwanwa ndetse bamwe ugasanga baterwa ipfunwe nayo tutirengangije ko inaryana. Nyamara usanga byoroshye ko wayivura ukoresheje uburyo bwa karemano maze ugaca ukubiri nayo.

Salama Saidi impuguke mu byo kwita ku ruhu ukoresheje imiti n’amavuta akorwa mu bimera bitavangiye wabyize mu Buhinde aratubwira ibyagufasha kwivura imiburu.

Yagize ati : “ Akenshi iyo abagabo biyogoshe ubwanwa usanga hari abazana imiburu iyo butangiye kumera. Ibyo biterw nuko ya myenge iturukamo ubwanwa yabe mito kandi yarazibye kubera amavuta aba mu maso yitwa sebum avuburwa na glande seborheique.

Iyo burimo bumera rero byivanga na ya mavuta bigatera infections ziturutse hanze ugatangira kubabara no kuzana imiburu myinshi cyangwa se mike bitewe n’ikigero microbes zigizeho”

Yarongeye ati : “ umuntu ukunze kuzana imiburu rero icyamufasha ni ugukoresha umuti wa aftershave ukozwe mu bimera byitwa romarin na lavender oil. Byaba byiza kuyitwaza ugiye kwiyogoshesha bakagusirgiramo bamze kukogosha ubundi ukajya usigamo mbere yo kuryama ukoreshejje ipamba ugasiga ahari ikibazo. Iyo after shave kandi abagore n’abagabo bafite ibiheri binini nabo bayikoresha . lavender oil irimo yica microbes zitera ibiheri zitwa staphylocoque ugasanga umuntu afite ibiheri bini bibyimba byitwa acne seborheique”

Ubwo rero ni bumwe mu buryo bworoshye wakoresha mu kwivura imiburu iza mu bwanwa ntuzongere kubangamirwa nayo ukundi.

UYU MUGANGA AKORERA MU ISOKO RYA NYARUGENGE ground floor urugi G45. Iruhande RWA MTN na bureau de change dahabshir no tel 0788538135

Niba ushaka kugira uruhu rwiza itwararike  kurusukura neza mbere yo kuryama ukoresheje demaquillant ( skin toner) itangi...
29/06/2017

Niba ushaka kugira uruhu rwiza itwararike kurusukura neza mbere yo kuryama ukoresheje demaquillant ( skin toner) itangiza uruhu. Aha twakurangira inziza yo mu bwoko bwa Karite.

IKORESHWA KU BISIGA IBIRUNGO NDETSE N'ABANDI BOSE ITATUMA URUHU RUHUMEKA NEZA.

Wadusanga mu isoko rya Nyarugenge ground floor F1, Room 22

Wanaduhamagara kuri 0781095165

Umuti uvura imvuvu zikagenda burunduKugira imisatsi ikomeye kandi irimo imvuvu usanga bibangamira abantu benshi kuko imv...
16/06/2017

Umuti uvura imvuvu zikagenda burundu

Kugira imisatsi ikomeye kandi irimo imvuvu usanga bibangamira abantu benshi kuko imvuvu ziryana zigatuma n’umusatsi usa nabi, naho imisatsi ikomeye nayo ikagorana kuyisokoza cyane mu gihe ushaka gutunga myinshi kandi utadefiriza.

Uko uzabigenza ngo ibyo bibazo byose bikemuke burundu

Ufata amavuta ya Castror oil ukajya usiga mu musatsi nkuko usigamo amavuta asanzwe . gusa no ku bafite imvuvu mu bisuko, muri plante na dreads nabo bayakoresha rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.

Ibindi bibazo bivurwa n’aya mavuta :

• Ubushye bw’izuba no kubaburwa n’amavuta atukuza
• Imisatsi ipfuka n’iyanga gukura
• Imisatsi ikomeye idasokoreka
• Imyate, koroshya ibirenge n’intoki.
Wayasanga mu isoko rya Nyarugenge, etage yo hasi F1, Umuryango wa 22. Wanabahamagara kuri 0789802254 no no kuri 0781095165

Amavuta avura ibiheri byo mu maso mu gihe gitoAkenshi usanga amavuta abantu bagura ngo bivure ibiheri aba agira izindi n...
14/06/2017

Amavuta avura ibiheri byo mu maso mu gihe gito

Akenshi usanga amavuta abantu bagura ngo bivure ibiheri aba agira izindi ngaruka ku ruhu kuko aba arimo produits zangiza uruhu. Nyamara ushobora kwivura ibiheri ukoresheje amavuta yakozwe mu bintu by’umwimerere ukagira uruhu rwiza kandi rufite itoto.

Amavuta yitwa facial cleanser lotion yo mu bwoko bwa Karite avura ibiheri byo mu maso n’ibindi bibazo bikurikira :

Ibiheri biterwa no kugira uruhu rw’amavuta menshi aho usanga umuntu ayaga cyane kandi akagira uduheri duto cyangwa se ibinini. Bene uyu muntu ufite uruhu rw’amavuta usanga akunda kugira utuntu tw’umweru twinshi dusohoka mu mubiri we cyane cyane ku kananwa no ku mpande y’izuru.

Allergies. Hari abandi bazana uduheri duto twa allergies mu maso ndetse n’ahandi ku ruhu, nabo bakoresha aya mavuta akabafasha.

Uruhu rukomeye : ku bantu bafite uruhu rukomeye usanga rukanyaraye nabo bakoresha aya mavuta akabafasha kuko ibiyakoze birimo avocado oil n’amande douce bituma uruhu rworoha rugasubirana itoto

Amabara y’ibiheri n’ayaterwa n’izuba ( tampon)
Ise, ibifaranga n’inkovu zabyo

N’utundi tuntu duto two ku muburi dutuma umuntu atagaragara neza

Uko akoreshwa

Urakaraba mu maso bisanzwe cyagwa se ahandi hari ikibazo ukajya uhasiga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru , cyangwa se buri munsi bitewe n’ikibazo ufite.

Aya mavuta ashobora kuboneka mu Rwanda afite ingano ya ml 50 na ml 100 ukayabona ku giciro gito cyane kuko ml 100 zigura ibihumbi bibiri gusa.

Icyitonderwa : Aya mavuta ntabwo aguhindura uruhu ngo rutukure cyangwa se ngo ucye nkuko abantu bamwe babyita iyo bashaka kubyoroshya. Ugumana uruhu rwawe uko ruri ahubwo yo akagukuraho uduheri n’izindi nenge zaje ku ruhu rwawe, adahinduye umwimerere warwo

Wayasanga mu isoko rya Nyarugenge, etage yo hasi F1, Umuryango wa 22. Wanabahamagara kuri 0789802254 no kuri 0781095165

Beurre de cacao amavuta y'umwimerere atuma uruhu rwawe ruhorana itoto. Ni meza ku bantu bose ( abagore n'abagabo, abasor...
08/06/2017

Beurre de cacao amavuta y'umwimerere atuma uruhu rwawe ruhorana itoto. Ni meza ku bantu bose ( abagore n'abagabo, abasore n'inkumi no ku bana bato).

Uko wagira uruhu rutemba itoto ukoresheje beurre de cacaoBeurre de cacao ni amavuta y’umwimerere ijana ku ijana akorwa m...
08/06/2017

Uko wagira uruhu rutemba itoto ukoresheje beurre de cacao

Beurre de cacao ni amavuta y’umwimerere ijana ku ijana akorwa mu mbuto za cacao bakunze gukoramo chocola. Ibyo bituma aba anahumura neza . Beurre de cacao yifitemo imbaraga zituma uruhu rwawe rusa neza, rukoroha kandi rudahindutse ngo rutukure ahubwo ugakomeza gusa uko wari uri.

Dore indi mimaro yiyongera ku koroshya uruhu no kuruha itoto :

Kurinda no kuvura amaribori : Beurre de cacao ifasha cyane abagore batwite ikabarind aamaribori akunze kuza ku nda mu gihe batwite ukazasanga bigorana ko asubirayo abamaze kubyara. Iyo wisize beurre de cacao bikurinda icyo kibazo. Ku bantu kandi bafite maribori nabo araborohereza akagenda agabanyuka

Kuvura iminkanyari : hari abanatu baba barisize amavuta atukuza ugasnaga bazanye iminkanyari imburagigihe ndetse n’abakund akujya kuzuba no guhangayika cyane nabo bahura n’icyo kibazo. Iyo bakoresheje beurre de cacao mu gihe gito baba bafite uruhu rutariho iminkanyari. Usibye ibyo kandi, iyo umuntu yamenyereye kuyisiga usanga no mu gihe cy’izabukuru atagir aiminkanyari ikabije nk’abandi bose.

Kuvura inkovu : inkovu watewe n’ibiheri zanze gukira nazo aya mavuta arazivura. Haba ku nkovu zisanzwe ndetse na zimwe ziterwa n’amavuta atukuza ukanagira amabara mu maso.

Koroshya intoki n’ibirenge : ku bantu bafite intoki n’ibirenge bikomeye aya mavuta atuma byoroha iyo uyasize ku ntoki no ku birenge. Iyo ufite andi mavuta usanzwe wisiga, aya uyisiga gusa nijoro ugiye kuryama nabyo birafasha ukazasanga ufite intoki n’ibirenge byoroshye.

Kuvura umwera : Hari abantu bagira umwera cyane cyane mu gihe cy’izuba ugasanga amavuta bisiga atabafata, abandi ugasanga bafite uruhu rubonerana rugaragza ko amavuta atajya arwinjiramo imbere. Bene abo bantu bafashwa cyane n’amavuta ya cacao kuko agaburira uruhu rugatoha ukabona ko uruhu rufata amavuta.

Beurre de cacao wayisanga mu mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyarugenge muri etage yo hasi F1 umuryango wa 22.
Wanabahamgara kuri 0789802254 no 0781095165

Uses of Castor Oil on skin Castor oil comes from the castor plant, Ricinus communis, which commonly grows in tropical re...
06/06/2017

Uses of Castor Oil on skin

Castor oil comes from the castor plant, Ricinus communis, which commonly grows in tropical regions. Castor oil is often used as a laxative, but it is also beneficial for delicate facial skin. It can be an effective emollient for dry skin and can even help to detoxify and cleanse skin. However, castor oil should always be used under the supervision of a physician because it can cause rashes.

Detoxification

According to North Carolina State University, castor oil is detoxifying and helps to break up oils on the face that clog glands and pores. Organic Facts reports that castor oil contains a compound called undercylenic acid, which can help to disinfect the skin and even kill bacteria that cause skin conditions such as acne. Detoxification can be easily done by rubbing the oil into the skin each night and then washing off the excess.

Moisturize

According to Organic Facts, castor oil can be very moisturizing and can even soften dry skin and rough age spots. According to Palomar Community College, it is an excellent skin emollient and even helps with skin conditions like dermatitis, which can cause severely rough, dry skin..

Cleansing

According to North Carolina State University, castor oil can also help to cleanse the skin of dead skin cells that are clogging the sebaceous glands. Rubbing castor oil on your face helps to pull out impurities in the pores. This can help to decrease breakouts on the skin that are often caused by these clogged glands. For this method, massage castor oil into the skin and then wash it off with warm, soapy water.

Clears Acne

The problem with most beauty products is that they strip the oil out of your skin. Each time your skin is robbed of oil, it compensates for the lack of moisture by producing more oil which leads to oily and inflamed skin that triggers acne. Don’t be afraid of applying oil to your skin. The essential fatty acids that castor oil contains help in restoring the skin’s natural moisture balance. Apply castor oil gently on your face and massage in circular motions. You can even leave it overnight and wash off in the morning. You can also use steam to open your pores and help your skin absorb the oil better.

Fore more info, find us in Nyarugenge City Market 1st floor F1, room 22 or call us on 0781095165

Address

Kigali

Telephone

+250781095165

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Karite Products in Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share