10/05/2022
Menya Bibiliya yawe.: 8/234/022!
UMUHAMAGARO W'UBWAMI.
1 Abates 2:12
kugira ngo mugende uko bikwiriye ab'Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n'ubwiza bwayo.
Nkunze kumva abantu benshi bavuga Umuhamagaro, Umuhamagaro, narahamagawe, mfite Umuhamagaro, Umuhamagaro uranyotsa, ashyushye mu muhamagaro n'ibindi nk'ibyo, ariko wakwitegereza ugashakamo ubusobanuro bwerekana ubumana mubyo uwo muvandimwe yita Umuhamagaro ukabibura.
Icyo nahawe n'umwami wacu kumenya n'uko Umuhamagaro w'umuntu wese muri twe ari urugendo rujya mu bwami aribwo bugingo buhoraho.
Nibiki abantu bita Umuhamagaro?
a. Kubwiriza ubutumwa. Ni ishyano kumva ko Umuhamagaro wawe ari ukuvuga ubutumwa kuruta kujya mu bwami. Kuvuga ubutumwa n'ubu*ima umuntu abaho mu rugendo rujya mu bwami. Muri ubu uburyo rero, menya ko niba wumva ufite umutwaro wo kuzana abantu kuri Kristo, ntibivuze ko ariyo ntumbero yawe, intumbero yawe ni ukujya mu bwami. Gukora uko ushoboye ngo ujye mu bwami, murugendo rwawe ubasha no gukangurira abandi kugukurikira, ubasha gusenga no kuririmba bikunganira kujya mu bwami ariko ubwabyo sibyo uhamagarirwa.
b. Gutangira itorero. Abandi bo bumva ko Umuhamagaro ari ugushinga amatorero, ukagira amazina atinyitse, ukabasha kwicarana n'abanyamubiri bakomeye mu Isi. Ibyo ni ukwibeshya cyane. Menya ko wowe ntabushobozi ufite bwo gutangira no kubeshaho itorero, itorero kandi si ziriya nyubako n'impapuro za RGB, ahubwo ni ubu*ima bwa Kristo umuntu afite atanga. Bityo rero kubaho mu miterere ya Kristo niwo muhamagaro kuruta kubaka amazu no kuvuza ibyuma abantu bakaza ngo watangiye itorero.
NB. Nashatse itorero rya Bibiliya muriki gihe ndaribura kuberako amatorero ya none ni ayikenewabo. uti gute? urava I Kigali wajya I Nairobi umushumba wawe akagukurikira ugashaka bene wanyu babanyarwanda akabakoramo ihuriro akabita itorero. Nguko uko dufite amahuriro cyangwa amashyirahamwe ya bene wacu mi bihugu byo ku Isi bakaza bica ibiti n'amabuye ngo bafite amatorero ku Isi nyamara ari udutsiko twa bene wabo. Uko niko dufite amatorero y'abakongoman, abanyarwanda mu mamahanga, abagande n'ibindi nk'ibyo. Niba uri mu matorero ameze gutyo ntabwo uri mu murongo w'ijambo ry'Imana. Bibiliya yerekana itorero ry'itesalonike, ririmo abatesalonike, ntiyerekana itorero ryo muri Kenya rigizwe n'abanyarwanda. Iryo ni ishyirahamwe ry'abantu. Icyakora mushobora kurivugururura, mukabwiriza abanyamahanga, kandi mukarandura ikinyarwanda muri mwe.
c. Kugenda ibihugu. Abandi bumva ko kuba barabaye bamukerarugendo ari Umuhamagaro w'Imana, gusa nshuti ntabwo Imana ihamagarira umuntu kuzerera mu Isi ahubwo iguhamagarira kugira inshingano. Kumenya ko atari Umuhamagaro ni uko bene abo baba barataye imiryango yabo, abana babo batabazi nka ba se, babazi nk'abakozi b'Imana. Nshuti Imana ntawe iha akazi kamutera guta abana n'umugore. Igituma uta umugore akakubura, abana ntibakubone ni Umwuka w'ubuyobe si Umuhamagaro.
d. Gukora ibitangaza. Abandi bavuye hasi bihangishaho guhanura no gukora ibitangaza. Birirwa bavuga amagambo y'amasezerano Imana yasezeranije abisraeli mu bitabo by'amategeko bakirengagiza ko turi mu isezerano rishya bityo bakikururira abantu babiruka inyuma bakihimba amazina akakaye bakakubwira ko ari Umuhamagaro. Ninde wakubeshye? Imbuto zawe zihakana umutima w'ubumana n'ubwami bwayo. Uwo siwo kabisa ikimenyimenyi n'uko intego yawe uyigeraho yo kwirundanyirizaho ubutunzi bw'amahugu.
e. Gufasha abakene. Abandi bo n'ibisambo byeruye. Bashyizeho imishinga yo kwifasha bifashishije abakene, bashakisha ubutunzi mu baterankunga ngo barafasha impfubyi nyamara ntibagire icyo baziha muribyo zigenewe babonye bityo bakagenda biyamamaza ngo bafite Umuhamagaro nyamara barya abadafite shinge narugero. Uwo si Umuhamagaro, n'ubugome.
Nshuti, Umuhamagaro ni Umwe, ni ukujya mu bwami, ni ukwera Imbuto z'ubwami, ni ukwiyanga, ukwikorera umusaraba, si ukwiyubakira izina no kigwiza Isi no kubaka imitabashwa.
Mwami tubabarire twarateshutse, twataye umurongo w'ijambo ryawe, twihimbiye gukiranuka kwacu ubwacu, duteshuka inzira y'ubwami. utwigarurire, uduhe guca bugufi mu izina rya Yesu umw
ami wacu amen.
Menya Bibiliya yawe 8/235/022!
FATA IJAMBO RY'IMANA NKIRY'IMANA.
1 Abates 2:13
Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,
Bene data, ibihe turimo biragoye, abantu ntibita ku Ijambo ry'Imana ndetse nta n'umwanya bariha muribo, ibyo byatumye naryo ubwaryo ntacyo ribamarira n'igihe barihindukiriye bayikeneye.
Abatesalonike bakiriye Ijambo ry'Imana nk'ijambo ryayo, ntibaryakira nkiry'abantu. Gufata Ijambo ry'Imana ukaryitirira abantu ni icyaha kimwe no gufata Ijambo ry'Umuntu ukaryitirira Imana Uba urimo gukiranirwa.
Ugereranije Ijambo ry'Imana niry'abantu nirihe rihawe agaciro kurusha irindi?
a. Ijambo ry'umutegetsi ryitabirwa na benshi afite munshingano ze ukurikije itegeko nshinga, naho Ijambo ry'Imana nyiri byose ryitabirwa n'ubishatse.
b. Ijambo ry'abantu rirashakishwa, barishaka bashaka kumenya icyo runaka yavuze, ariko Ijambo ry'Imana ryo ntanumwe ushaka kumenya icyo bivuze.
c. Mu myandikire y'ibitabo bikubiyemo amagambo y'abantu usanga bifashisha amagambo yavuzwe n'abandi bantu aho usanga nta jambo na rimwe ryavuzwe n'Imana reka da..
d. Ibitabo by'imvugo z'abantu bisomwa nibyinshi cyane bigasomwa n'abatunze Bibiliya badasoma ukibaza iherezo ry'amagambo y'abantu kubijyanye n'iherezo ryabo bikakuyobera.
Inama y'Umwanditsi.
I. Iga guha agaciro mbere nambare Ijambo ry'Imana mu mutima wawe kuruta andi magambo yose.
II. Ha umwanya Ijambo ry'Imana muri wowe nibwo Uba uhaye umwanya Imana. Kwima Ijambo ry'Imana umwanya niko kuwima Imana.
III. Iby'abantu bihe agaciro k'abantu we kubigira Imana ngo bishikamire Ijambo ry'Imana muri wowe. Ijambo ry'Imana rimeze nk'itara rishaka kujya ahagaragara.
IV. Ibuka ko Ijambo ry'abantu rigira umumaro muby'abantu nyuma yaho rikarangirana nabo. Ijambo ry'Imana rikora rihereye aho abantu bananiriwe.
v. K***a Ijambo ry'Imana rizagukundisha Imana nayo izagukunda. K***a Ijambo ry'abantu wimure iry'Imana mu mibereho yawe. Amahitamo ni ayawe gusa umenye ko ntawe ukeza abami babiri.
Nshuti nigute ufata Ijambo ry'Imana? uko wiboneye? nturyitaho? gira umwete wo kwiha Ijambo ry'Imana kuruta uko wiha Isi ya none.
Mwami ungarure mu Ijambo ryawe muri iki gihe cyo duhugiye mubyo abantu bavuga tukabura umwanya wo kumva ibyo wowe uvuga mu izina rya Yesu umwami wacu amen.