Inkuru Ndende

Inkuru Ndende Kuri iyi page uzajya uhasomera inkuru ndende zandikwa na F B Jassu.

RIMWE GUSA Ijambo ry’ibanzeNazamutse escaliers nihuta cyane uburakari ari bwose. Ese uriya yibonyemo iki? Arumva ari iki...
01/12/2022

RIMWE GUSA

Ijambo ry’ibanze

Nazamutse escaliers nihuta cyane uburakari ari bwose. Ese uriya yibonyemo iki? Arumva ari iki ku buryo yitwara kuriya? Ehhhhh. Ntabwo ari bunkire ariko mureke

Nahise nsunika urugi rw’icyumba cye ntanakomanze mba ndinjiye musanga aryamye ku buriri yambaye itiriningi hasi, hejuru yambaye ubusa. Mbega umusore uteye neza, ariko ni hahandi ngomba kumuha ikinyarwanda.
Yahise yeguka arabyuka aricara aranyitegereza cyaneeee, gusa ndabizi neza azi ikiri kungenza.

….: Ufite ikibazo kihe ko mbona utarwiyambitse?

…: Ngo ikihe kibazo? Ahubwo ibibazo byinshi. Nako ikibazo kibyibushye ndetse cyane. Ese kuki ungendaho? Kuki koko wumva wanyitambikira mu buzima? Wampaye amahoro ukabaho ubuzima bwawe ukandeka nanjye nkabaho ubuzima bwanjye? Urumva utabishobora? Umva ndashaka…

Ntiyaretse ndangiza iyo nteruro, yahise ahaguruka ansunikira ku gikuta amfatiraho. Yandebye mu maso, numva amasoni aramfashe amashagaga nari mfite yose sinzi aho yagiye. Uko yakanshyize ku gikuta yahise anyegera buhoro buhoro, aba atangiye kuzana umunwa we ku wanjye. Nabuze imbaraga zimwangira mba nanjye ntangiye kumusoma, sinamenye igihe ururimi rwe rwacomekaniye n’urwanjye, maze aba anyujije ukuboko kwe mu mupira nari nambaye azamura agana ku mabere atangira kuyakorakora.
Numvaga ari byiza atarekera ariko nanone nibuka ko nari nzanywe no kumwiyama maze ngerageza kumwiyaka. Aho kundeka yahise asa n’unterura maze nsobekeranya amaguru mu mugongo we..

…: Umva Sienna..

Sienna: Umva ndeka wowe rwose ntaho duhuriye…

Nguko uko inkuru yacu izatangira. Sienna ni umukobwa uturuka mu gihugu cya France. Nyuma yo kubiharanira, yaje kujya kwiga muri USA. Aha yahahuriye n’abamubereye inshuti ndetse abasha kubaho ubuzima yashakaga. Nyamara ntabwo yari azi ko azahahurira n’umusore uzahindura byinshi ku buzima bwe. Inkuru ntizagucike

Iyi nkuru izabonekamo byinshi. Urukundo, gushwana, imico mibi, kwiyunga, ibitunguranye ariko ntihazanaburamo aho bakora imibonano da.
Nzabazwa ibyo nandika nawe uzabazwa ibyo uzasoma.
🙏🙏🙏🙏🙏🙏
Hhhhhhhh
🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣

BIRAMAHIRE Francois JASSU

Umwanditsi

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Inkuru Ndende posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Inkuru Ndende:

Share