13/05/2021
UHUBUKA WIHUSE UKABABARA WITONZE😴😴✊✊
Umugabo yoherereje umugore we Message aramubwira ati : " Mbabarira mugore wanjye si ndi bushobore kuza kugufata ku kazi , ndi kwa muganga Mama ararwaye , afite ikibazo cy'amaraso ndi gushaka uko yakongererwa " . Umugore aramusubiza ati : " Mbese ubu warebye usanga Mama wawe ariwe ufite agaciro kundusha ? Ubu ntege Taxi ngo ni uko Mama wawe arwaye ? Wamuretse se ukaza ukamfata , ubundi uraguma aho wowe uri umuganga ? Imodoka ni iyanjye , ariko uri kuntesha umutwe kubera Mama wawe , imodoka yanjye wumvise ko ari iy'abarwayi ? Iyo uza gukenera gufasha Mama wawe ntiwari kugura iyawe ? " Yohereza message , ataranasubizwa aba ahamagaye umugabo akomeza kumutuka , umugabo aramubaza ati : " Ndeke Mama nze nkufate ? Umugore amusubiza yarakaye cyane : ngwino nyine , ubundi se numureka arapfa ? Ntiwavuze ko ari kwa muganga ? Ntihari abaganga se ? Ubwo se urabona njya mu munsi mukuru gute njyenyine nk'aho nta mugabo mfite ? Umugabo yahise akupa phone , ajya gufata umugore we , yarakaye cyane yinjira mu modoka atavuga bajya mu munsi mukuru , umunsi mukuru waratangiye umugore akomeza kwishimisha , ntiyashakaga kuvugana n'umugabo we , umugabo yari yicecekeye afite ibitekerezo byinshi , buri kanya yarebaga kuri phone ye , muri iyo minota yose umugore ntiyigeze amubaza uko Mama we ameze ! Umunsi mukuru wararangiye binjira mu modoka barataha , bararyamye bageza mu gitondo umugore ataramubaza uko Mama we ameze , mu gitondo bose baritegura ngo bajye ku kazi , bari gusohoka umugabo abaza umugore : nkujyane ku kazi cg urabanza ujye kureba Mama wawe ? Ejo yari ameze nabi sinzi ko yabonye abamwongerera amaraso " , umugore we arikanga aramubaza ati : " Mama wanjye ? Ninde wakubwiye ko Mama wanjye arwaye , ejo sinavuganye nawe ari mu*ima ? Umugabo ari kumwenyura aramubwira ati : " Ejo sinakubwiye ko Mama arwaye knd ameze nabi ari kwa muganga ? Umugore ati : warabimbwiye , ariko ntiwambwiye ko ari Mama wanjye ! Umugabo yitonze aramubwira ati : " Mugore wanjye turi umubiri umwe , nkubwira ngo Mama nabonye atari ngombwa kuvuga ngo ni Mama wanjye cg ni Mama wawe , kubera ko uko mbizi ni uko Mama wawe ari Mama wanjye , na Mama wanjye ari Mama wawe " ! Umugore ari kurira ati : " nonese kuki wamusize wenyine ? Kuki wandetse nkishima knd mama wanjye ameze nabi ? Ubundi se yabaye ( yarwaye) iki ? Umugabo ati : " Mugore wanjye ejo mama yakoze accident atakaza amaraso menshi , kwa muganga amaraso yari yabashiranye nari ndi guhangayika nshaka abayamutangira , mu gihe wambwiraga ngo nimureke nahise mvayo , ubu sinzi uko ameze " Umugore n'amarira menshi yinjira mu modoka yihuta asaba umugabo we ko yamutwara vuba , umugabo yigendera gahoro abanza guca ku kazi kabo ngo asinye , umugore n'umujinya mwinshi ati ubu se urabona tutari gutinda , reka nitware uransangayo , ariko kubera ko yasaga nk'uwachanganyikiwe kwatsa imodoka byaramunaniye biba ngombwa ko arindira umugabo we , inzira yose umugore yari ari kurira , umugabo yicecekeye , bageze kwa muganga ahasanga abavandimwe be bari hanze ababaza uko Mama we ameze , baramubwira ngo niyinjire ajye kumureba , yinjiye afite ubwoba ariko asanga Mama we ameze neza nta kibazo , aramusuhuza amusaba imbabazi ko yatinze kuza kumureba kuko ntabyo yari azi , Mama we biramutangaza aramubaza ati : " ntabyo wari u*i knd umugabo wawe ejo yari ari hano ? Umugabo w'abandi yari yahangayitse cyane , mwana wanjye shimira Imana wabonye umugabo mwiza ! Iyo ataza kuba umugabo wawe nari gupfa , kuko amaraso yari yanshiranye ! Umugore yabuze icyo asubiza ntiyari azi disi ko umugabo yavuye kwa muganga ari uko abanje kumenya neza ko amaraso yabonetse ! Umugabo abwira Nyirabukwe ati : Mama ejo sinamubwiye , yumvaga atameze neza , nanga kumwongerera ibibazo , mu gitondo nibwo nabimubwiye mbona ameze neza ! Nyirabukwe ati : warakoze cyane mwana wanjye , ejo nari meze nabi cyane ariko ubu ndumva nakize ! Umugore yahise ahaguruka , ari kurira ahobera umugabo we , aramubwira ati mbabarira mugabo wanjye , ubu nibwo namenya icyo urugo ruvuga , umugabo ahobera umugore we aramubwira ati : ntugire ikibazo ndagukunda mugore wanjye , nashakaga umenye ko umutungo siwo wo kwitaho cyane , ndabizi ko undusha umushahara , ariko frw arashakwa ariko ntarusha agaciro ubumuntu ! Urukundo ruhindura uwari mubi akaba mwiza.
Like na share!
*ima.